text
stringlengths
15
11.8k
Muri rusange, ibitotsi ntibitinda guhita bigarukira umuntu w'umunyabwenge ugira amakenga agakunda kunywa ibinyobwa bishyushye (amazi gusa cyangwa se avanzemo ibindi byatsi) bashyizemo ubuki, bigaherekezwa no kunywa amazi y'indabyo z'igiti cy'ironji, iyo gahunda igakorwa mbere yo kuryama.
Mu gihe cyo ku manywa, gukora imyitozo ngororamubiri, no kugendagenda buhoro utuje mbere yo kuryama, ni ibintu by'ingirakamaro cyane, bigira icyo bitanga mu kugarura ibitotsi.
Mu gihe iyo ndwara yigize icyigomeke ikanga gukira, umuntu ufite ibyo bibazo ategetswe kwibera mu cyaro mu misozi akava mu mijyi, agakunda kwibera ahantu hari ishyamba, no mu turere tw'imisozi iringaniye, itari miremire cyane cyangwa ngo ibe iyo mu mayaga y'ibibaya n'imisozi migufi cyane.
Uko umuntu agenda akura, ibitotsi ntibikomeza kuba bya bindi. Niba rero ugeze mu za bukuru, hakajya habaho ibihe byo kudasinzira mu majoro amwe n'amwe, ntibigomba kukuvugisha menshi. Kugira ikiruhuko cy'isaha imwe ku manywa mu mutuzo uhagije wirambuye ku buriri, bisana umubiri ku rwego rungana n'urwo gusinzira iminota ...
Ku bwa Dogiteri E. Shneider, « Kubona ibitotsi na byo ni ikibazo kigendanye n'uko witwara mu guhangana n'ubuzima n'ibibazo byabwo. Kugira umutuzo mu mibereho yawe nta mihangayiko, kwemera ibintu uko bibaye ntibiguhagarike umutima, kwirinda ibigutesha umutwe byose cyangwa kuyoboza abandi igitugu, kugira ubushake bwo gus...
Gakenke: Dr. Valens Hafashimana yatorewe kuba umuyobozi wa JADF
Dr. Valens Hafashimana, Perezida wa JADF Gakenke.
Inteko rusange y'Ihuriro ry'Abafanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Gakenke "JADF Terimbere Gakenke" yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 18/01/2013 yatoye Dr. Valens Hafashimana ku mwanya wa Perezida nyuma y'uko uwari usanzwe ari umuyobozi wayo ahamagariwe izindi nshingano.
Dr. Hafashimana, umukozi w'umushinga Access Project mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu bikorwa byihutirwa agiye gukora harimo kugaragariza abafatanyabikorwa batandukanye ibyo abaturage bo mu karere bakeneye kugira ngo icyerekezo 20/20 kigwerweho.
JADF y'Akarere ka Gakenke yateguye umunsi w'imurikabikorwa kandi yanagize uruhare mu bikorwa by'iterambere bitandukanye mu karere; nk'uko Dr. Habineza Paul de Rire, Perezida ucyuye igihe abishimangira.
Akomeza avuga ko ubuyobozi bushya bwa JADF bufite inshingano zo gukomeza inzego z'ubuyobozi bwa JADF ku rwego rw'imirenge, baziha amahugurwa na zo zigakora neza.
Komisiyo zitandukanye zigize JADF zasabwe gukora zigata umusaruro. Ngo ibyo bigomba kujyana n'uko komisiyo itegura ibikorwa byihutirwa (priorities) mu nkingi z'iterambere zitandukanye zikagenda zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro.
Muri iyo nama kandi, imishinga ikorera mu karere yibukijwe ko igomba gushyikiriza akarere imihigo yihaye muri uyu mwaka wa 2013 no kwihutira gutanga umusanzu wa JADF kugira ngo ibashe kugera ku nshingano zayo.
Buri mwaka, biteganyijwe ko hazaza haba isuzumabikorwa ry'imihigo yahizwe n'iyo mishinga mu rwego rwo kureba niba yarashyizwe mu bikorwa.
Umuhanzikazi " Nelly Asanase" abenshi bakunze kwita miss Nelly, cyangwa se bazi ku izina rye ry'ubuhanzi Miss Neilab akaba ari umwana w'umunyarwanda ufite n'ubwenegihugu bw''UBUBILIGI, akaba ari naho yibera.
Miss Nelly rero benshi baba bamuzi, cyagwa se baba baramwumvishije batamuzi, numwe mubahanzi nyarwanda bigaragaje iyo mumahanga ndetse akaba ari n'umwe mu bakobwa bakunzwe kuvugwa muri Show biz nyarwanda bihereye ku murimo we w'ubuhanzi ariko cyane cyane mu myaka itatu ishize , izina rye rikaba ryaragaragaye muma site ...
imvano.com rero twaramwegereye maze turaganira.
Imvano.com : uraho Miss Nelly
Miss Nelly: Muraho imvano.com
Imvano.com : Miss Nelly rero amateka yawe muri muzika turayumva, ese waba warabitangiye ryari?
Miss nelly : Umuziki ni ikintu kimperekeza kuva nkiri muto, nkunda umuziki cyane kuko nyuma yo gusenga mu gitondo, ubanza aricyo cyintu cya kabiri mpita nkora , kumva umuziki. Naho kuwutangira nkumwuga urebye ntibimaze igihe, nubwo natangiye gahoro gahoro kugirango ngeze aho ndi.
Imvano.com : bamwe bakuzi nka Miss Nelly umujyanama(manager), abandi bakakumva nka Miss Neilab umuhanzi, ese bahuriyehe , bataniyehe?
Miss Nelly: Urebye ntaho bataniye ahubwo bahujwe nyine na muzika, miss nelly ni umujanama(manageur) ariko w'umuhanzi, naho Miss Neilab ni umuhanzi gusa utari umu jyanama(manager). Biragoye kubyumva, ariko barahuje cyane kuko ibyo Miss Nelly akorera abandi, agerageza kubikurikiza nanwe nka Miss Neilab.
Iimvano.com: ndumva bitoroshye, ese kuba umuhanzi ndetse n'umujyanama(manager) ntibikubangamira cyane mugukora iyo mirimo nkuko bikwiye?
Miss Nelly:Kuba umuhanzi bimfungurira imiryango inyuranye, ndetse nkagira ubunararibonye bushobora gutuma nkora neza akazi kanjye kubujyanama(manager), biramfasha cyane, naho kuba umujyanama(manager) ni ubundi bunararibonye kuko bimfasha kumenya amategeko, kuyakurikiza nk'umuhanzi, ndetse bikanamfasha iyo nkorana n'aba...
Imvano.com: izina ryawe ryakunze kugaragara kenshi ku mbuga nyarwanda za interinet i z'imyidagaduro cyane cyane iruhande rw'izina ry'umuhanzi " The ben", gukorana nawe byaje gute? ese imikoranire yanyu ihagaze he ubu?
Imvano.com: Namenye Ben ubwo namubonaga mu ndirimbo Sinarinkuzi hamwe na Tom Close, nakunze ijwi rye ndetse n'ubuhanga bwe, nabonaga azagira ejo heza muri muzika, nyuma naje mu biruhuko muri 2008 nje muri East Africa Party 1, niho numvise Inkuba isubiwemo, igitero cyayo kiranyura pe, numva nkunze ibyo akora, ijwi rye r...
Imvano.com: biravugwa kandi ko kuri ubu waba ukorana n'umuhanzi urimo uzamuka "Jack B" ese byifashe gute?
Miss Nelly: Njye na Jack B twahujwe na The ben , ubucuti bwabo bwatumye mumenya neza, nubwonari muzi akibyina muri Phantom's Crew iruhande rw'umuhanzi nkunda cyane, Cassa ( Daddy Cassanova), guhura rero nawe no kumubona kenshi iruhande rwa The Ben byatumye mbona ko afite nawe impano yihariye, bihurirana nuko New day pr...
Imvano.com: wowe nk'umuhanzi se waba umaze gukora ibiki, urategura ibiki?
Miss Nelly: Kubera akazi kanjye nk'umujyanama (manager) nari narashyize kuruhande gahunda zose zijyanye n'ubuhanzi bwanjye, ariko ubu nkaba noneho narabonye agahenge kuko The ben aho ari USA ahuze mu bindi, naho JACK B akaba akomeje gahunda ya « Ijoro riguye mu izenguruka ry'umurika yayo »aho agenda yerekana indirimbo ...
Imvano.com : Naho nka manageur gahunda ikurikiyeho n'iyihe?
Miss Nelly: kuri ubu ndimo ndakorana n'abahanzi bari ku mugabane w'uburayi n'America, ariko na none ntaretse kumva no gukurikirana abo nari nsanzwe nkorana nabo, ndetse nkaba kuri ubu ndimo ndategura umushinga mushya uzahuza bamwe mu bahanzi nyarwanda baba abinaha mu mahanga, ndetse n'abari mu Rwanda , umushinga uzaba ...
Imvano.com: tuvuye mu muziki wawe bwite, ese Miss Nelly akunda izihe ndirimbo nyarwanda.
Miss Nelly: icyo n'ikibazo kiri bungore cyane kuko kuri buri muhanzi ubanza mpafite indirimbo mpakunda ariko burya nta ndirimbo ishobora kuzandutira "MAMA SONG" y'umuhanzi DMS yakoranye na FAYCAL na Barick, ubu nkaba nkunda indirimbo " WIGENDA REMIX" ya THE BEN kuko yuzuye ubuhanga bwose , AKADIHO YA CASSA, kubera ko w...
Imvano.com : Ubu ubona ute umuziki nyarwanda
Miss Nelly : Umuziki nyarwanda uracyafite inzira ndende, haraburamo ukwivugurura mu guhimba kuri buri wese, bake barabifite abandi barabishakisha, , kandi haracyaburamo umuntu ukora ibintu bitanye nkuko mbere byari bimeze, usanga abantu bose baririmba bimwe, amagambo ajya gusa, ni nk'isubiramo, ariko nizera ko buhoro b...
Imvano.com : Ni iyihe nama wagira abandi bahanzi ?
Miss Nelly : igikenewe nukubasha gushyira hamwe, kugira abarengera ibyo abahanzi bakora, gufatanya n'abatubanjirije kugirango, ibi byose dukora bizagire ejo heza, ndetse n'ababigize umwuga nabo babashe kugira inyungu, hakwiye umurongo, amategeko agenga abahanzi, abarinda kwgana no gukoresha ibihangano udaherewe uruhush...
Rwanda | Gakenke: Abaturage bageze kure biyubakira ibiro by'akagali ka Rusagara
Akagali ka Rusagara ni kamwe mu tugali two mu Karere ka Gakenke katagiraga ibiro gakoreramo. Abaturage b'ako kagali kabarizwa mu Mujyi wa Gakenke bashyize imbaraga hamwe batangira kwiyubakira biro y'akagali.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste asobanura ko ku bufatanye n'abaturage bamaze gukoresha amafaranga agera kuri miliyoni 2.5 yatanzwe n'abaturage. Ayo mafaranga yaguzwe amabuye, amatafari kandi anishyurwa abakozi bakora kuri iyo nyubako.
Iyo nyubako igaragara ko nini yubanzwe mu matafari n'icyondo, igeze ku bwuzure. Ikigaragara, hasigaye amabati yo gusakara. Biteganyijwe ko ayo mabati azatangwa n'akarere mu minsi iri imbere.
Mu nama yateranye tariki 06/11/2012, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasabye abayobozi b'uturere kongera ingufu mu gushakira utugari ibiro byo gukoreramo bitarenze umwaka wa 2013.
Yibukije abo bayobozi ko bagomba gukomeza ubuyobozi bw' utugari n'imidugudu babufasha kubona ibikoresho by'ibanze birimo impapuro n'amakaramu kuko iyo babibuze bituma basaba umuti w'ikaramu (ruswa).
Muri uyu mwaka wa 2012-2013, biteganyijwe ko biro z'utugari 15 two mu Karere ka Gakenke zizubakwa.
Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone
Mu nama mpuzamahanga ku by'ubukungu "World Economic Forum", yaraye ibereye muri Sweden mu mujyi wa Stockholm, inama yigaga ku ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi, izwi nka «Mellenium Development Goals» mu magambo y'icyongereza, yari yahuje abanyacyubahiro batandukanye baturutse muri Sweden, umunyamabanga mukuru wa Loni...
minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, agihabwa ijambo, yavuze ko abagize ako kanama bakwigira hamwe uburyo iby'iryo terambere ry'ikinyagihumbi byagerwaho, cyane cyane ko ngo mu bihugu bitandukanye bikiri mu nzira y'amajyambere bikiruhije kugerwaho uko bikwiye kubera ko ababiyobora bakoresha igitugu ku baturage babo, aho a...
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yanagaragarije abari aho ukutarya amagambo ngo asingize gusa ibyagezweho mu ntego y'iterambere ry'ikinyagihugumbi, ahubwo agaragaza impungenge z'igipimo k'iryo terambere, dore ko ngo bimaze kugaragara ko amafaranga yoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere akenshi anyerezwa n'ab...
Bwana David Cameron yanagaragaje ko iri terambere ry'ikinyagihumbi rikigoranye kugerwaho mu bihugu bidasobanura neza uko bikoresha ayo mafaranga, aho abaturage b'ibyo bihugu barushaho gutindahara, batagira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, aho ababayobora batanakozwa demokarasi. Yaboneyeho gushimira abaturage bo mu bi...
Abajijwe uburyo izo ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi zagera ku baturage bo mu bihugu bikiyoboreshwa igitugu, David Cameron yongeye gusobanura impungenge z'igipimo cy'uburyo izo ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi zagerwaho mu gihe abakuru b'ibihugu bimwe na bimwe bakiyoboresha igitugu ibihugu byabo, ari na bwo yahis...
Imbere y'abanyacyubahiro bari aho, barimo n'umunyemari Bill Gates, umunyamabanga mukuru wa Loni, na we yunze mu rya David Cameron, muri aya magambo : «abanyagitugu nk'abo baniga uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu bihugu byabo, bitinde bitebuke bazafatwa kugirango baryozwe ibyo bakoreye abaturage babo».
Umuherwe Bill Gates na we yasobanuye uburyo intego y'iterambere ry'ikinyagihumbi yagezweho, aho ngo yagabanyije imfu z'abana bapfa bakivuka, ubu bikaba bimaze kugera ku mubare ushimishije wa 67%. Bill Gates yongeyeho ko we n'abo bakorana, barimo kwigira hamwe uburyo iyi ntego y'iterambere ry'ikinyagihumbi izanagabanya ...
Perezida Kagame, na we wari watumiwe muri iyo nama, nk'umwe mu baperezida baturuka mu bihugu bikennye, dore ko ari no mu bagize ubuyobozi bw'ako kanama, yahawe ijambo, nyamara aho kugirango asobanure neza uburyo izo ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi zagerwaho, yahisemo gutungura abari aho ubwo yateranaga amagambo n'u...
Aho kumusubiza icyo yari abajijwe,umunyagitugu wacu Paul Kagame ahubwo yashimangiye uburyo kubangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ari ngombwa ngo «kuko no mu gihugu cy'Ubuhinde iryo bangamira ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu rirahaba».
Agisubiza atyo n'umujinya wagaragayemo uguhekenya amenyo no kuzinga umunya bidasanzwe, imbaga y'abanyacyubahiro yari aho, yahise yumirwa, itaretse no kugwa mu kantu.
Kim Kardashian yamaze kwibaruka umwana w'umukobwa
Uyu mwana w'umukobwa wa Kim Kardashian w'imyaka 32 na Kanye West w'imyaka 37 yavutse kuri uyu wa gatandatu mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical biri mu mujyi wa Los Angeles nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru TMZ.
Uyu mwana wari umaze igihe kini ategerejwe n'abakunzi b'iyi couple ndetse na ba nyirubwite yavutse nyuma y'aho ku cyumweru cyashize ari bwo Kim Kanye West bari bakoze ibirori byo kumwakira kumwitegura ndetse Kardashian akanavuga igitsina cy'umwana atwite.
Haba kuri Kim Kardashian ndetse na Kanye West, uyu ni umwana wabo wa mbere bibarutse gusa kugeze ubu izina rye ntiriratangazwa.
Rwanda | Rubavu: Koperative Umutanguha Mahoko yakusanyije miliyoni 8 zo gushyigikira AgDf
Abagize koperative Umutanguha mu karere ka Rubavu bakusanyije miliyoni 8 zo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund, mu nama rusange yabahuje taliki ya 24/09/2012.
Umutanguha ni koperative isanzwe ikora ibikorwa byo kubitsa no kuguriza, ikaba yaratangiye muri 2004 ifite abanyamuryango 29 ariko kubera imikorere yayo imaze kugira abanyamuryango 3 541 kandi umusaruro ushobora kwiyongera.
Kuba yarashoboye kugira imikorere myiza ndetse n'abanyamuryango bakiyongera nimwe mu mpamvu bumva uruhare rwabo nta gahato mu kugira icyo bashyira mu kigega Agaciro Development Fund.
Nkuko byatangajwe na Mushawudi Isaac ngo intambwe bateye ntibacyeneye ko isubira inyuma, ikaba imwe mu mpamvu bagomba guharanira ko igihugu cyabo gikomeza gutera imbere kibongerera amajyambere kugira ngo nabo ibikorwa byabo birusheho kwiyongera.
Naho ubuyobozi bw'akarere bukaba bubagira inama yo kugira umuco wo kubungabunga ibyagezweho nkuko babisabwe na Nsengiyumva Buntu Ezzechiel umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere w'akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwa koperative umutanguha butangaza ko imwe muntego bufite ari ukwiha agaciro mubyo bakora ndetse bakagaharanira nkuko babigaragaje bagira nicyo bagenera ikigega Agaciro.
mu gihe bitegura kongera ibikorwa byabo kugira ngo bagere k'urwego rwa banki bakaba barahise batora abayobozi bashya barimo Theophille Tuyisenge n'umwungirije Ngomijana Joseph bazafasha koperative kugera ku mpinduka.
Abahagarariye ubuyobozi, polisi n'imiryango ya sosiyete sivile ikorera mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Kabiri tariki 25/02/2014 bagiranye ibiganiro ku nzitizi zagaragajwe mu biganiro byabereye mu midugudu ku burenganzira bw'umugore ku mutungo w'ubutaka.
Abagore n'abagabo bitabiriye ibyo biganiro bagaragaje ko imbogamizi nyamukuru ishingiye ku muco nyarwanda wo hambere watonesha igitsina gabo ku mutungo bakaba ari bo bumva ko bafite uburenganzira ku mutungo.
Ubumenyi buke no kutasobanukirwa uburenganzira bwabo kw'abagore, ngo nayo ni inzitizi ituma bavutswa ubwo burenganzira ku mutungo w'ubutaka, ni ngombwa ko basobanurirwa amategeko yashyizweho cyane cyane itegeko ku mutungo w'ubutaka, umunani n'izungura.
Ibi biganiro byagaragaje kandi ko imibanire y'umugore n'umugabo igira uruhare mu kubavutsa uburenganzira, aha havugwa abagore babana n'abagabo binyuranyije n'amategeko, ubushoreke bukiboneka muri ako karere.
Ubwo yafungura iyo nama nyunguranabitekerezo izamara iminsi itatu, Nsengimana Oswald ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gakenke, yashyimye uruhare rw'imiryango itandukanye by'umwihariko RCN Justice et Democratie mu gukangurira abagore uburenganzira bwabo ku mutungo w'ubutaka, yavuze ko bigaragaraza ko umuntu wese ...
Yongeraho ko ibibazo by'ubutaka mu karere byagabanutse ku buryo bugaragara ariko intumbero bafite ni uko byarangira burundu.
Pelagie Mukandida, umukozi wa RCN Justice et Democratie asobanura impamvu z'iyi nama nyunguranabitekerezo.
Uwari uhagarariye RCN Justice et Democratie, Pelagie Mukandinda yibukije ko ibyo biganiro bikorwa mu midugudu 60 yo mu turere 15 byari bigamije kugaragaza izo nzitizi kugira ngo abantu baziganireho harebwe n'icyakorwa ngo zikurweho.
Mu bigomba gukorwa harimo kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kubahiriza ihame ry'uburinganire hagati y'abana b'ibitsina byombi no kubahiriza itegeko cy'umutungo, impano n'izungura.
Ibi biganiro byateguwe n'umuryango RCN ifatanyije na Haguruka, Reseau des Femmes na Association Nzambazamariya Veneranda ku nkunga y'Ikigega cy'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Uburinganire bw'Ibitsina byombi n'Ambasade y'Amerika.
Kubana neza kugira aho guturuka bigereranywa n'igiti gifite imizi miremire .iyo habaye ibibazo cyo kiguma gikomeye kuko kiba gifashwe na ya mizi. Ni nako urugo rwiza ruba rutanyeganyezwa n ,ikintu icyo ari cyo yose iyo rufite nibura ibi bintu bitatu bikurikira.
Andre Letzel yavuze ko ibyo bintu ari ingenzi cyane mu myubakire y'urugo rwiza bikaba ari byo:
Umubano w'umuntu n'Imana ni ikintu kiranga urugo rwiza kuko iyo buri muntu ku giti cye yubashye,akunze ndetse yumviye ijwi ry'Imana ibyo nabyo bimufasha mu kubana neza n'uwo bashakanye.ibyo bigaragarira ku buryo umugore cyangwa umugabo yumvira ababyeyi be,inshuti ze uwo bashakanye ku nama zose bamugira.
Kugira ubwigenge ni ikindi kintu kiranga urugo rwiza kuko n'ubwo abantu baba babana ntibisobanuye ko hari uwabangamira uburenganzira bwa mugenzi we nkana .umubano mwiza Andre letzel ku bwigenge yabigereranije n'ibiti bibiri byigenga avuga ati umubano w'abashakanye wagaragarira ku buryo bahana .amahoro n'ubwigenge n'ubw...
Ubwuzuzanye ni ikintu cyiza kiranga abashakanye babanye neza kuko buri wese agira uruhare uko ashoboye kandi akagira uburenganzira ku kintu cyose gikorerwa mu rugo.Ubwuzuzanye mu rugo ntibuterwa n'uko ababana bafite amashuri angana cyangwa ubukungu bungana ndetse n'imyitwarire yabo ishobora kuba itandukanye ,ikintu kib...
N'ubwo ibi bintu biri muri bimwe biranga urugo rwiza ntibihagije ngo abashakanye babe bamerewe neza uko bikwiriye hari n'ibindi biba ari ngombwa nko kutabeshyana,kutaryaryana n'ibindi.
Rwanda | Gakenke: Ikarita nsuzumamikorere inoza serivisi zihabwa abaturage
Umushinga PPIMA watangije uburyo bwo gusuzuma serivisi zihabwa abaturage hakoreshejwe ikarita nsuzumamikorere. Ubu buryo buhuza abaturage n'abahabwa servisi bakarebera hamwe serivisi bahabwa n'uburyo zanozwa.
Hakoreshejwe ibipimo, abaturage b'umudugudu wa Sitwe, Akagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke tariki 22/11/2012 basuzumye serivisi bahabwa mu bijyanye n'umuriro w'amashanyarazi basanga bimeze nabi.
Bemeza ko umuriro w'amashanyarazi n'amazi bikiri ikibazo cy'ingutu mu mudugudu wabo.
Abaturage bose bagaragaje ko nubwo umuriro w'amashanyarazi wageze mu mudugudu wabo ababashije kuwufata babarirwa ku mitwe y'intoki kandi hari benshi bifuza gucana. Basanga bigoye kugira ngo umuntu ahabwe umuriro w'amashanyarazi ndetse n'amazi.
Umukozi w'umurenge ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gakenke, yasobanuriye abaturage ko ikibazo nyamukuru abaturage bafite ari amikoro yo gufata ayo mazi n'umuriro w'amashanyarazi.
Yahamagariye abaturage kwishyira hamwe kugira ngo biborohere kubona umuriro w'amashanyarazi n'amazi.
Abaturage bishyize hamwe bakaba bafite n'amafaranga bazafashwa mu kubona amashanyarazi; nk'uko umukozi ushinzwe ubuhinzi yakomeje abishimangira.
Rwanda | Nyamagabe: Umuganda wo muri uku kwezi wabyajwe umusaruro hirya no hino mu mirenge.
Umuganda usoza ukwezi k'ugushyingo wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/11/2012 mu karere ka Nyamagabe wakozwemo ibikorwa byinshi bigamije gufata neza ubutaka, kuzamura imibereho myiza y'abaturage ndetse no kunoza imibanire n'abandi.
Abaturage bo mu murenge wa Gatare bakoze umuganda wibanze ku bikorwa byo kubaka icumbi ry'abarimu, gusibura imihanda aho isuri yari yarayifunze ndetse hanakorwa amatora yo kuzuza inzego z'ibanze zari zituzuye mu midugudu, mu kagali ndetse n'abunzi.
Nk'uko umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatare, Nkunzi R. Celestin abitangaza, ngo mu rwego rwo kwitegura isabukuru y'imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho, habereye ibirori byo kuwizihiza mu tugari twose, bisozwa n'igikorwa cyo kuremera abatishoboye bafite ikibazo cy'imirire mibi mu ngo zabo boroz...
Mu murenge wa Nkomane umuganda usoza ukwezi wakorewe mu kagari ka Bitandara, mu mudugudu wa Buhanzi aho abaturage bifatanyije n'Ubuyobozi bw'umurenge ndetse n'ingabo z'Igihugu bateye ibiti ibihumbi 17 bivangwa n'imyaka mu rwego rwo kurwanya isuri, iki gikorwa kikaba kizaikomeza kuko umurenge ufite ibiti bisaga ibihumbi...
Nyuma y'uyu muganda kandi abaturage bahawe ibiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zaryo n'amategeko ahana iki cyaha, ndetse banaganirizwa ku mutekano w'igihugu no hanze yacyo nk'uko umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa NKOMANE, Nyandwi Eliezer abitangaza.
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo kandi bemerako nta mwanzi ushobora kubinjiramo kuko amarondo bagiye kuyitaho ndetse no kuzuza ikayi y'abinjira n'abasohoka.